Sinari nkuzi,
Gusa waransetsaga cyane
N'utugeri twawe nk'utw'imbeba
Wankubitaga mu nda y'umukondo
N'ubwo ntigeze nkumenya,
Nari naramaze kugukunda cyane,
Nari mfite muri njye
Amashyushyu menshi yo kukwitaho
Kubera iki uturenge duto twa Leya
Tutazigera dutera intambwe zatwo za mbere
Kubera iki uturenge twe tutazigera dukura
Umushyitsi muto mu insanzure
Nk'aho ubuzima bwisubiyeho
Mu guhuha kumwe gusa k'umuyaga w'umukungugu
Ibyishimo byahise biguruka
Nari gutanga ibyo mfite byose
Kugira ngo ukurire mu maboko yanjye
Umwaku wari watunze urutoki
Ibyago rero, ngibyo uko byaje
Kubera iki uturenge duto twa Leya
Tutazigera dutera intwambwe zatwo za mbere
Kubera iki uturenge twe tutazigera dukura
Mu biganza byanjye haryamyemo
Ikiremwa cyoroheye bikomeye
Nyamara kikaba kiremeye, kiremeye cyane
Mu mutima wa mama
Nta gisigisigi cy'udutoki duto
Yewe ndetse n'utubizu wari guha
Papa wawe mu idirishya
Igihe agiye mu kazi
None bimushengura umutima
Iyo arebye igiti kimaze kuzana indabyo
Yari yarateye yibwira ko
Azagukuza mu gihe kimwe na cyo
Kubera iki uturenge duto twa Leya
Tutazigera dutera intwambwe zatwo za mbere
Kubera iki utwo turenge tutazigera dukura
Mana yanjye mbwira kuki
Ntari kumuririmbira wenda inshuro imwe gusa:
"Ijoro ryiza kanigi kanjye, funga amaso yawe usinzire"