current location : Lyricf.com
/
Songs
/
Hei rakas [Kinyarwanda translation]
Hei rakas [Kinyarwanda translation]
turnover time:2024-07-05 18:15:26
Hei rakas [Kinyarwanda translation]

Ese ndamutse mvuze ibyawe, nahera he

Undi ashobora kubivuga neza kundusha

Gusa buri ntambwe utera unjya kure

Ni nko kuntandukanya na roho yanjye, ndacyashaka kurangurura

Ese ibi byiyumviro byaramba kuturusha?

Ariko icyo kibazo ntawakibonera igisubizo

Cyo mukundwa mbwira

Ibi byiyumviro ni bwoko ki

Aho ntashobora no kumva ubutaka bundi mu nsi y'ibirenge

Ahari nakwandika indirimbo nziza

Cyangwa se nkasoza gutaka urugo rwanjye

Ariko tutari kumwe, izo zaba ari inkuta gusa.

Cyo mukundwa mbwira

Ibi byiyumviro ni bwoko ki

Aho n'isanzure itagihagije

Nshobora kubaka urugo rwiza

Cyangwa se ngasoza kwandika indirimbo yanjye

Ariko udahari ayo yaba ari amanota gusa

Ese dusangiye inzozi zaba zikiri inzozi

Ese tuvugiye amagambo amwe icyarimwe

Ubwo twaba turi kwigenera ahazaza?

Aho njya ntekereza nta kizere, nyamara nkaba nzi ko

Umunsi uruta iyindi mu isi ni igihe

Unteruye ukanzamura kuva ku butaka

Cyo mukundwa mbwira

Ibi byiyumviro ni bwoko ki

Aho ntashobora no kumva ubutaka bundi mu nsi y'ibirenge

Ahari nakwandika indirimbo nziza

Cyangwa se nkasoza gutaka urugo rwanjye

Ariko tutari kumwe, izo zaba ari inkuta gusa.

Cyo mukundwa mbwira

Ibi byiyumviro ni bwoko ki

Aho n'isanzure itagihagije

Nshobora kubaka urugo rwiza

Cyangwa se ngasoza kwandika indirimbo yanjye

Ariko udahari ayo yaba ari amanota gusa

Cyo mukundwa mbwira

Ibi byiyumviro ni bwoko ki

Aho n'isanzure itagihagije

Nshobora kubaka urugo rwiza

Cyangwa se ngasoza kwandika indirimbo yanjye

Ariko udahari ayo yaba ari amanota gusa

Comments
Welcome to Lyricf comments! Please keep conversations courteous and on-topic. To fosterproductive and respectful conversations, you may see comments from our Community Managers.
Sign up to post
Sort by
Show More Comments
BEHM
  • country:Finland
  • Languages:Finnish
  • Genre:Pop, Singer-songwriter
  • Official site:https://www.instagram.com/ritabehm/
  • Wiki:https://fi.wikipedia.org/wiki/Rita_Behm
BEHM
Latest update
Copyright 2023-2024 - www.lyricf.com All Rights Reserved